Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 4:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Umugore abwira Yezu ati «Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 4:19
14 Iomraidhean Croise  

Elisha aramubwira ati «Ese, umutima wanjye ntiwari kumwe nawe, igihe umuntu yamanukaga vuba ku igare rye aje kugusanganira? Ese bikumariye iki kwakira feza, imyambaro, imitini, imizabibu, impfizi z’intama n’iz’inka, abagaragu n’abaja,


Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati «Nta we, shobuja mwami, ahubwo Elisha, umuhanuzi wo muri Israheli, ni we ushobora kubwira umwami wa Israheli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.»


Naho rubanda ngo «Uwo ni Umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya.»


Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda.


Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.»


Umufarizayi wari wamutumiye, ngo abibone, aribwira ati «Uyu muntu, iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we, n’icyo ari cyo: ko ari umunyabyaha.»


kuko wagize abagabo batanu, n’ugutunze ubu akaba atari umugabo wawe. Ubivuze ukuri.»


«Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho none ntiyaba ari we Kristu?»


Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.»


Benshi muri rubanda bumvise ayo magambo, bati «Uyu ni we wa Muhanuzi koko.»


Barongera babwira impumyi bati «Wowe se, uwaguhumuye umuvugaho iki?» Arababwira ati «Ni umuhanuzi.»


Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan