Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 3:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umuyaga uhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umuyaga uhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 3:8
21 Iomraidhean Croise  

Yavuze rimwe, maze habyuka umuyaga w’inkubi, ututumbisha ibitunda mu nyanja.


wa muyaga w’inkubi awugaruramo ituze, ibitunda by’inyanja birahwama.


Atumburutsa ibicu abivanye iyo gihera, akarekura imirabyo imvura ikagwa, akabyutsa imiyaga mu ndiri yayo.


Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo.


Nuko arambwira ati «Ngaho, mwana w’umuntu, hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’»


Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.


Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri.


Nikodemu aramubaza ati «Ese ibyo bishobora kubaho bite?»


Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo.


Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.


Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine.


Niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan