Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 3:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n'amazi na Mwuka w'Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n'amazi na Mwuka w'Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 3:5
35 Iomraidhean Croise  

nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru.


Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.»


Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana.


Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,


Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.


Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.


Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo.


Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa.


Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga,


«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora.


Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.


Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.»


Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.


Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.»


Nikodemu aramubwira ati «Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?»


Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe;


Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.


Kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri Kristu Yezu ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu.


Icyo nemeza cyo, bavandimwe, ni uko muntu, ku bw’umubiri n’amaraso, adashobora kwironkera umugabane mu Ngoma y’Imana, kimwe n’uko ubushanguke butakwigeza ku budashanguka.


Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu.


Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.


Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya.


Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza,


mukaba ari mwebwe Imana Data yatoranije bikurikije umugambi wayo, ikabatagatifurisha Roho kugira ngo mujye mwumvira Yezu Kristu kandi musukurwe n’amaraso ye: ineza n’amahoro nibibasenderemo!


Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu,


Niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan