Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 3:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 3:13
24 Iomraidhean Croise  

Ni nde wazamutse mu ijuru akagaruka? Ni nde wapfumbase umuyaga mu biganza bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu gishura cye? Ni nde washinze imbago z’isi? Izina rye ni irihe kandi umuhungu we yitwa nde? Wowe uramuzi!


mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.»


Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.»


Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.


Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga,


None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa.


Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru?


Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose;


Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.»


Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka.


Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?»


Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data.


Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»


Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose?


Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye.


Dawudi we n’ubwo atazamutse mu ijuru, nyamara yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,


Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite.


Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu,


Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru.


ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.


Nta bwo riri ku ijuru, ngo ube wakwibaza uti «Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo aritumanurireyo, maze aritubwire, turikurikize?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan