Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona! Mpamagaye, ntihagira unyitaba? Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane, ku buryo kutabasha kubakiza? Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura? Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye, imigezi na yo nyihindure ubutayu, amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi.