Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 21:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 21:2
12 Iomraidhean Croise  

Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo;


Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato.


Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati «Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.»


Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»


Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.»


Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye.


Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.


Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!»


Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana.


Eburoni, Rehobu, Hamoni na Kana, kugera kuri Sidoni nini.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan