Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 21:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 21:12
9 Iomraidhean Croise  

Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.


Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza.


Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.


Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati «Murabazanya ibyo mvuze nti ’Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’


Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse.


Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba?» Aramusubiza ati «Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye.»


Abigishwa be baba barahindukiye, maze batangazwa n’uko yaganiraga n’umugore. Ariko ntihagira ugira ati «Urashaka iki?» cyangwa ngo «Mwavuganaga iki?»


atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan