Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 20:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 20:9
22 Iomraidhean Croise  

kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.


Amagara arancika nk’amazi atemba, ingingo zanjye zose zarekanye. Umutima wanjye umeze nk’ibishashara, uranshongera mu nda nyirizina.


Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose, avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose. Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.


Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi.


Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe.


Yezu arabasubiza ati «Murayoba kuko mutazi Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.


None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?»


Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.


Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.


Yasobanuraga kandi akerekana ko Kristu yagombaga kubabara, akazuka mu bapfuye. Yungamo ndetse ati «Kristu ni uwo Yezu ndiho mbamenyesha.»


Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana.


Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan