Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 20:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 20:2
9 Iomraidhean Croise  

Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza.


Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.»


Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.»


Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.»


Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.


Petero ahindukiye, abona wa mwigishwa Yezu yakundaga aje abakurikiye, ari na we wegamiraga Yezu bari ku meza akamubaza ati «Nyagasani, ni nde ugiye kukugambanira?»


Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse; byongeye tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri.


Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan