Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 2:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro y'Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 2:19
23 Iomraidhean Croise  

Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu.


Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.


bavuga bati «Wowe usenya Ingoro y’Imana, ukongera kuyubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe niba uri Umwana w’Imana, maze umanuke ku musaraba!»


baramubwira bati «Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ’Nzazuka iminsi itatu ishize!’


«Twamwumvise avuga ati ’Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.’»


Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu,


Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu.


Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye, azabaho.


Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora.


Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana.


Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.


Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya.


Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»


tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha Hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa.»


natwe ni uko bizamera, twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu umwami wacu,


Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.


Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.


Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka?


Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.


Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan