Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 19:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!” Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Abakuru bo mu batambyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!” Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Abakuru bo mu batambyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!” Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 19:6
15 Iomraidhean Croise  

Petero yari yamukurikiye yitaruye kugera ku ngoro y’umuherezabitambo mukuru, arinjira yicarana n’abagaragu bo mu rugo, ashaka kumenya amaherezo.


Pilato arababwira ati «Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?» Bose barasubiza bati «Nabambwe ku musaraba!»


Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.»


Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda, ati «Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.»


Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro.


Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati «Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.»


Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki ?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama.


Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu ?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.»


Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.»


uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome.


Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan