Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 19:41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

41 Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 Hafi y'aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 Hafi y'aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 19:41
7 Iomraidhean Croise  

Amaze gutanga, abagaragu be bahetse umurambo we mu igare, bawuvana i Megido bawujyana i Yeruzalemu, bawushyingura mu mva ye. Abaturage bafata Yowakazi mwene Yoziya, bamusiga amavuta maze baramwimika, azungura se ku ngoma.


«Ufite munani ki hano, cyangwa se ababyeyi uhafite ni abahe, kugira ngo wicukurire imva ndende imeze nk’inzu, witeganyirize ubushyinguro bwawe mu rutare?


maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda.


Awumanura ku musaraba, awuzingiraho umwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare, itigeze igira uyihambwamo.


Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi.


Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan