Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 19:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 19:4
16 Iomraidhean Croise  

Mu gihe yari yicaye mu rukiko aca urubanza, umugore we amutumaho, ati «Uramenye ntiwivange mu by’uwo muntu w’intungane, dore naraye ndose byinshi byambabaje bitewe na we.»


Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.»


«Nacumuye, ngambanira amaraso y’umuntu w’umwere.» Baramusubiza, bati «Bidutwaye iki? Ni wowe uzigorerwa!»


Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!»


Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda, ati «Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.»


Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.»


Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga, ati «Koko uriya muntu yari intungane.»


Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?»


Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki ?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama.


Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.»


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.


ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure.


We utigeze akora icyaha, kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma;


Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.


Ariko rero muzi ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri We.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan