Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 19:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 19:11
37 Iomraidhean Croise  

Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho. Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!


Nkiza ibicumuro byanjye byose, undinde ibitutsi by’abasazi.


Ntimukiringire gutwaza igitugu, ngo muhihibikanire kunyaga iby’abandi. Ubukungu nibwiyongera, ntimukabuzirikeho umutima wanyu!


Ni nde uvuga ijambo rimwe, ibyo avuze bikabaho? Uhoraho se, si we utegeka?


Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, ati «Atutse Imana! Abagabo bandi turacyabakeneyeho iki? Dore noneho mwiyumviye ko atutse Imana!


Bamaze kumuboha baramushorera, bamushyira Pilato wari Umutware mukuru w’igihugu.


Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.


Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we: mumufate, maze mumujyane, mumenye ntabacike.»


Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima.»


Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka.


Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro.


Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?»


Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru.


Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera.


Yezu arabasubiza ati «Iyo muba impumyi, nta cyaha mwajyaga kugira. None ubwo mugize ngo ’Turabona’, icyaha cyanyu kigumyeho.


uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome.


Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.


Barangiza batyo imigambi yawe yose wari waragennye kuva kera, ku bw’ububasha bwawe n’ubushake bwawe.


Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen.


Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana.


Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe.


Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan