Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 17:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 17:5
20 Iomraidhean Croise  

Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa;


Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.


Jye na Data turi umwe.»


Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So?


Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo,


Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru.


Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.»


N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo.


Irongera iti «Nyagasani, ni wowe wahanze isi kuva mu ntangiriro, n’ijuru rikaba igikorwa cy’ibiganza byawe.


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Kristu ni We watoranyijwe mbere y’ihangwa ry’isi, kandi agaragazwa mu bihe by’indunduro ku mpamvu yanyu.


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza.


Nuko abatuye isi bose baragisenga, abo bose kuva isi yahangwa, bafite amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama wishwe.


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan