Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 17:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose, abahe ubugingo bw’iteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 17:2
31 Iomraidhean Croise  

Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!»


Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.


Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»


Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi.


Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe.


Ubu ni bo nsabira; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye, kuko ari abawe.


Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye.


ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka.»


Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»


Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze.


Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka.


Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.


Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye.


Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru,


kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu,


Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka.


natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.


wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.


Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza.


Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan