Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 17:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 17:1
20 Iomraidhean Croise  

Indirimbo y’amazamuko. Nubuye amaso ari wowe ndangamiye, wowe uganje mu ijuru.


Dore ndajwigira kimwe n’intashya, nkaguguza nk’intungura, amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru. Nyagasani ndagowe, ngwino untabare.


Ubwa gatatu araza, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha.


Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’


Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima.»


Yezu abyumvise, aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.»


Nuko ibuye barikuraho. Yezu yubura amaso ayerekeza hejuru, avuga ati «Dawe, ndagushimira kuko wanyumvise.


Yezu abasubiza avuga ati «Koko igihe kirageze, cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe.


Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo.


Dore igihe kiregereje, ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.


Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera.


Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.


Ayo magambo Yezu yayavugiye iruhande rw’ububiko, aho yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Ntihagira umufata, kuko igihe cye cyari kitaragera.


Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan