Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 16:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 16:3
17 Iomraidhean Croise  

Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.»


Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye.


Unyanga, aba yanze na Data.


Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye.


Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu.


Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.»


Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye.


None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu.


Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo.


kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu


jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera.


Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data.


Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana.


Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan