Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 16:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 16:10
26 Iomraidhean Croise  

Kubera ukudahemuka k’umugambi we, Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka.


Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.»


Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe nta we umbaza ati ’Ugiye he?’


Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa,


Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri.


Yezu aravuga ati «Ndacyari kumwe namwe igihe gito, nyuma ngasanga Uwantumye.


kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.»


Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo.


Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi.


Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica.


Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.»


Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye.


Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.


Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan