Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 15:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 15:5
28 Iomraidhean Croise  

Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima, naho abagiranabi bagakinduka.


Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye, bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura.


nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya.


Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi.


Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe.


Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora.


Uwo muntu iyo adaturuka ku Mana, nta cyo aba yashoboye gukora.»


Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»


bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.


Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka.


Namwe rero, bavandimwe, mwarapfuye ku byerekeye amategeko mubikesheje umubiri wa Kristu ngo mube ab’undi, ari We wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire Imana imbuto.


Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu?


Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu.


Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye.


Nta ntege dufite zo kurwanya ukuri, ahubwo tuzifitiye kugushyigikira.


Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu.


Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka,


Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri.


maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.


Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga.


Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera.


Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.


Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.


Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe.


Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana;


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan