Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 15:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 15:4
29 Iomraidhean Croise  

Uriya mukobwa ni nde uzamuka aturuka mu butayu, yiyegamije uwo akunda? Nagukanguriye mu nsi y’igiti cy’ipera, aho nyoko yagusamiye, ni ho yagusamiye uwakwibarutse.


Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani.


Niba mufite igiti cyiza, n’imbuto zacyo zizaba nziza; nyamara nimugira igiti kibi, n’imbuto zacyo zizaba mbi: kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo.


Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.


Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe.


mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze.


Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo.


Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye, ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri.


Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima.


Bakomezaga umutima w’abigishwa, bakabatera umwete ngo bakomere mu kwemera, bababwira bati «Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana.»


Nimwisuzume ubwanyu, mwigerageze, murebe ko mutacogoye mu kwemera. Mwaba se mwariyibagije ko Kristu abatuyemo nyirizina? Keretse rero, musanze mwaratsinzwe!


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda,


maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.


Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.


Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye!


Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe;


Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa.


Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe.


Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.


Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan