Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 15:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 15:11
21 Iomraidhean Croise  

Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.


Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse.


Nzashimishwa no kubagirira neza; kandi ni koko, nzabakomeza muri icyo gihugu mbishyizeho umutima wanjye wose n’imbaraga zanjye zose.


Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.


Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe,


Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime,


Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!’»


Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye.


Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!’


Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere.


Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.»


Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye.


Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye.


Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.


Nta bwo dushaka kubagora mu byerekeye ukwemera, kuko ukwemera kwanyu kutajegajega, ahubwo turabafasha ngo muhimbarwe.


Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.


Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho, kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu;


Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza,


Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.


Mfite byinshi nagombaga kubandikira, nyamara sinshaka gukoresha urupapuro na wino; kuko nizeye kuzaza iwanyu nkabibibwirira ubwanjye, kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan