Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 15:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 15:10
28 Iomraidhean Croise  

kuko natunganyije inzira z’Uhoraho, kandi singarambire Imana yanjye.


Yakomeje kwibanda kuri Uhoraho ntiyamuteshukaho. Yubahirije bikomeye amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa.


Musa na Aroni bagenza batyo: uko Uhoraho yari yabategetse aba ari ko bakora.


Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka.


Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.»


Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga.


Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye.


Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.»


Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we.


Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse. Nimuhaguruke, tuve hano!


Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora.


Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.


Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura.»


Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye.


Ari ukugenywa, cyangwa ukutagenywa, byose nta kavuro; icya ngombwa ni ugukurikiza amategeko y’Imana.


Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.


Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.


byajyaga kurutaho kuri bo iyo batamenya inzira y’ubutungane, aho guhita birengagiza itegeko ritagatifu bamenyeshejwe.


Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye.


Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We.


Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.


Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye,


Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan