Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 14:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 14:9
16 Iomraidhean Croise  

Abimeleki ahamagaza Izaki, aramubwira ati «Biragaragara ko ari umugore wawe. Ni kuki rero wavuze uti ’Ni mushiki wanjye’?» Izaki ati «Ni uko nibwiraga nti be kunyica bamumpora.»


Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we buhungiro bwanjye. Mushobora mute rero kumbwira ngo «Hungira ku musozi nk’akanyoni!»


Watinyuka ute kuvuga ngo «Sinanduye», cyangwa uti «Sinayobotse za Behali»? Ibuka imyifatire yawe aho wanyuze mu kabande, maze wemere icyo wakoze. Wari umeze nk’ihene y’ishashi yariye isoni, itana igana impande zose,


Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.»


Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe?


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Jye na Data turi umwe.»


kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye.


Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe.


Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.»


Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.»


Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka?


N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo.


Ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan