Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 14:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 14:2
25 Iomraidhean Croise  

Umugaragu agaruka avuga ati ’Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’


Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye.


Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira.»


Mwumvise ko nababwiye nti ’Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga, mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta.


Ibyo mbibabwiye ngira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko nababuriye. Sinabibabwiye ngitangira, kuko twari kumwe.


Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.


Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye.»


Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.


Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu


mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare,


Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo.


Kuko nta murwa uzahoraho dufite hano ku isi, ahubwo turashakashaka umurwa w’igihe kizaza.


ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.


Roho Mutagatifu agaragaza atyo ko inzira y’ahatagatifu rwose itarugururwa mu gihe ingoro ya mbere ikiriho.


no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko, Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye,


Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.


Uzatsinda, nzamugira inkingi mu Ngoro y’Imana yanjye, kandi ntazigera ayisohokamo bibaho, maze mwandikeho izina ry’Imana yanjye, hamwe n’izina ry’umurwa w’Imana yanjye ari wo Yeruzalemu nshya imanutse mu ijuru iva ku Mana, ndetse mwandikeho n’izina ryanjye rishya.’


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan