Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 13:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 13:12
7 Iomraidhean Croise  

Nuko rubanda barambaza bati «Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?»


Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’


Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.»


Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?»


Ni ko se, umukuru ni uwuhe: uri ku meza, cyangwa ni uhereza? Si uwo se uri ku meza? Jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza!


ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza.


Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan