Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 13:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 13:11
9 Iomraidhean Croise  

Simvuze mwese: abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ’Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri.’


Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira,


Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.»


Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha.» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti.


Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje ntihagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.


Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati «Murashaka nde?»


kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan