Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 12:44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

44 Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n'Uwantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n'Uwantumye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 12:44
11 Iomraidhean Croise  

Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.


Ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.»


Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo.


«Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Yezu yigishiriza mu Ngoro y'Imana aranguruye ijwi, ati «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi.


Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.»


Mbese ubuhanga ntibutera hejuru? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi ?


Ubuhanga buvugira ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose;


Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora . . . ? Erega byose bishobokera uwemera!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan