Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 12:41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

41 Izayi yavuze ibyo, kuko yari yabonye ikuzo rya Yezu, kandi abivuga ari we abyerekejeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 12:41
13 Iomraidhean Croise  

Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.


Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So?


Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho.


abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira.


Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan