Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 12:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 12:1
13 Iomraidhean Croise  

Hanyuma abasiga aho, maze ava mu murwa, ajya kurara i Betaniya.


Nuko Yezu agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye, arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya.


Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha.


Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza, mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu.


I Betaniya, ku musozi Mariya na mwene nyina Marita bari batuyeho, hari umurwayi witwa Lazaro.


Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.»


Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.»


Icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; maze abantu bo mu misozi bajya i Yeruzalemu gukora imihango yo kwisukura, mbere ya Pasika.


Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bamenya ko Yezu na we aje i Yeruzalemu.


Hari n’Abagereki bari baje gusenga ku munsi mukuru.


Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan