Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 11:44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

44 Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n'amaboko bihambiriwe n'udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n'amaboko bihambiriwe n'udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 11:44
20 Iomraidhean Croise  

Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!» Urumuri rubaho.


Kuko ibyo avuze byose biraba, yategeka, byose bikabaho.


Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe.


Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.


Undi na we araza, ati ’Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro.


Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina.


Jye na Data turi umwe.»


Yezu ati «Nimukureho ibuye.» Marita, mushiki w’uwapfuye, aravuga ati «Nyagasani ubu aranuka: uyu munsi ni uwa kane.»


Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.»


Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba.


Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva.


n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu.


Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye.


Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho.


We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose.


kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu.


Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan