Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Abaje mbere yanjye bose bari abajura n'abambuzi, ariko intama ntizabitaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Abaje mbere yanjye bose bari abajura n'abambuzi, ariko intama ntizabitaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:8
11 Iomraidhean Croise  

Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


«Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo?


Abatware bawo ni nk’intare zitontomera rwagati muri wo, abacamanza bawo bakamera nk’ibirura bihiga iyo ijoro rikubye, ntibiraze icyo birya bukeye.


Koko rero, dore ngiye kuzana umushumba muri iki gihugu: intama yazimiye ntazayitaho; iyatannye ntazayishakashaka; iyakomeretse ntazayomora n’imerewe neza ntazayikenura. Ahubwo azarya amatungo y’imishishe, ayasature n’ibinono.


Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo.


Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira.


Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.»


Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan