Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:5
15 Iomraidhean Croise  

Yozafati arabaza ati «Nta wundi muhanuzi w’Uhoraho ukiri hano ngo tumubaze?»


Mwana wanjye, nureka kumva inyigisho, bizakuviramo kohoha kure y’amagambo y’ubumenyi.


Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho.


Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.»


Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe.


Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye.


Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha,


Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu.


Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri.


’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan