Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Iyo zose zigeze inyuma y'irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Iyo zose zigeze inyuma y'irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:4
23 Iomraidhean Croise  

Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje, arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi.


Nari nsinziriye ariko umutima wanjye uri maso. Numvise ijwi ry’uwo nkunda, nguwo arakomanze ati «Nkingurira, muvandimwe wanjye, ncuti yanjye, kanuma kanjye, muziranenge wanjye, kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, n’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ijoro.»


Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!


Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe.


Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira.


Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura.


Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.»


Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva.


Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza.


Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.


Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami ! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.»


Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye.


Nimube rero abakurikiza banjye, nk’uko nanjye nkurikiza Kristu.


Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda;


Uhoraho Imana yanyu ubagenda imbere azabarwanirira ubwe, nk’uko yabigenjeje mu Misiri mubyirebera,


duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana.


ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.


Nuko rero, icyo ni cyo mwahamagariwe, kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu, akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye:


Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha


Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan