Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:25
17 Iomraidhean Croise  

Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.»


Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.»


Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora.


Twebwe rero twazarokoka dute niba turangaranye umukiro wa bene ako kageni, wabanje kwamamazwa na Nyagasani ubwe, nyuma natwe abawumvise tukawuhamya,


Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.


Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo.


N’ubwo yari yaraberetse ibyo bimenyetso byose, ntibamwemeraga,


Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi?


Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?»


Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho, muzapfana ibyaha byanyu.»


Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»


Icyakora benshi muri rubanda baramwemera, baravuga bati «Kristu naza, aho azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu akora ?»


Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.»


Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu,


Umubyeyi wanyu Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye, yarawubonye maze aranezerwa.»


Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan