Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:11
25 Iomraidhean Croise  

Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!»


Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura!


Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Lisi y’Isezerano». Ni zaburi ya Asafu.


Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.


Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.


«Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo?


Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba.


Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize.


Ni we ubwe uzazana amahoro! Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu, tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani.


Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo.


Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».


Unyura mu irembo we, aba ari umushumba w’intama.


Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze.


mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.


witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.


Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka,


maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.


Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu.


kuko Ntama uri rwagati y'intebe y’ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan