Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 10:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 “Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 “Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 10:1
28 Iomraidhean Croise  

Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba.


Bariya bahanuzi sinigeze mbatuma, ariko bariruka hose! Sinigeze mvugana na bo, ariko barahanura!


Ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi zoshya — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakazirotora, maze ibinyoma byabo n’amahomvu yabo akayobya umuryango wanjye. Jyewe sinabohereje kandi sinigeze ngira icyo mbasaba, nta cyo bamariye uriya muryango. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Zirambukiranya umugi ziruka ku nkike; zirurira amazu, zigasesera mu madirishya nk’abajura.


Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi.


Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama.


Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.»


Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!»


Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi.


Abo ngabo ni ngombwa kubaziba akanwa, kuko bahubanganya ingo nyinshi, igihe baba bigisha ibidakwiye kugira ngo bibonere inyungu mbi.


Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni.


Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana.


Uko habayeho abahanurabinyoma mu muryango wa Israheli, ni na ko muri mwe hazaduka abigishabinyoma bazana rwihishwa inyigisho zitera amakimbirane, bigeza n’aho bihakana Umutware wabacunguye, bityo ntibazatinde kwikururira ubucibwe.


Ubugugu bwabo buzabatera kubashakaho inyungu, babarye imitsi, babashukisha akarimi keza. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwaraciwe, n’ubucibwe bwabo ntiburi kure.


Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan