Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:9
15 Iomraidhean Croise  

Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»


Nibababaza batyo, muzabasubize muti «Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.» Baragowe abatazakurikiza iryo jambo, kuko batazongera kubona umuseke weya!


Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se, niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki!


Umubiri wawe nuwerekeza wose ku rumuri, ntihagire n’agace kawo kaguma mu mwijima, uzaba wese mu rumuri nk’uko itara ryaka rikumurikira wese.»


Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.


Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera.


Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima.


Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.


Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi.


Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru.


Rubanda bahwihwisaga byinshi bimwerekeyeho, bamwe bati «Ni umuntu mwiza», abandi bati «Oya, ahubwo arayobya rubanda.»


Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo.


Nyamara kandi, ni itegeko rishya mbandikiye — ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe — kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse.


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan