Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

43 Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:43
19 Iomraidhean Croise  

Abatangishaga inama, nararetse baransanga, abatanshakaga, ndabareka barambona, ndavuga nti «Ndi hano, ndi hano», mbwira ihanga ritiyambazaga izina ryanjye.


Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo;


Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya,


Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.»


Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira.


Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»


Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga.


Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi.


Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be.


Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu.


Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero.


Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati «Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu.»


Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije.»


Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.


Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?»


Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.»


Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye.


Twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan