Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

41 Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza).

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo).

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”),

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”),

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:41
21 Iomraidhean Croise  

Ba babembe barabwirana bati «Ibi dukora ntibikwiriye. Uyu munsi ni uw’inkuru nziza tutagomba kwihererana. Niba nta cyo tuvuze tugategereza ko bucya, tuzahanwa. Nimuze tugende twinjire mu mugi tubimenyeshe abo mu rugo rw’umwami.»


Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe, n’abatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye,


Intebe yawe y’ubwami iragahoraho iteka, mbese nk’iy’Imana ubwayo, n’inkoni yawe ya cyami irabe iy’ubutabera!


Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa, maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari, umwana w’umusore mutora muri rubanda.


Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho,


Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,


«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»


Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana.


Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.


Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»


Umugore abwira Yezu ati «Nzi ko Umukiza, ari we Kristu, agiye kuza; namara kuza azatwigisha byose.»


Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we.


Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato, kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore.


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan