Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:3
20 Iomraidhean Croise  

Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.


Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!»


Ndavuga nti «Mana yanjye, ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!» Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose.


Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.


ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere,


Ni jye ubwanjye wahanze isi, nyiremeraho abantu bayituye; ni jye waguye ijuru n’ibiganza byanjye, mpa amategeko ingabo zaryo zose.


Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe; avuze atya : Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.


Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.


Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana.


kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.


no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose.


Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ko ibigaragara bikomoka ku bitagaragara.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya, uti «Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana, aravuga ati


«Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan