Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

26 Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

26 Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

26 Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:26
14 Iomraidhean Croise  

Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.


bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame.


Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»


Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.


Ibyo bazabibagirira, babitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye.


Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye.


Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu.


Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.»


ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.»


Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’


Nuko Pawulo aravuga ati «Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu.»


Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan