Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.»