Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:13
25 Iomraidhean Croise  

Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho.


Izaki yakundaga Ezawu, kuko umuhigo we wamuryoheraga; Rebeka we akikundira Yakobo.


Izaki ahinda umushyitsi aratengurwa, aravuga ati «Ni nde wahize, akanzanira inyama y’umuhigo? Nariye kuri byose, utaraza. Namuhaye umugisha, kandi ni we uzagira umugisha.»


Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.»


Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!»


Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu.


Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.»


Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije.


kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.


yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu.


Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.


mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana.


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu,


Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana.


Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.


Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’Imana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha.


kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan