Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n'Imana kandi yari Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n'Imana kandi yari Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:1
39 Iomraidhean Croise  

Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.


Indyo yawe izaca ibintu, imyambi yawe iratyaye, ingabo ziguteye uzazihindura imirara; bityo abanzi b’umwami ubahuranye umutima.


Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.


Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.


«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»


Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.


Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.


Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.


Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana.


Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.»


None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa.


Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!»


Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.»


Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.


no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose.


N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo.


Ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,


yariho mbere ya byose, kandi byose bibeshwaho na We.


Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose.


Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Tuzi kandi ko Umwana w’Imana yaje, akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba Imana n’ubugingo buhoraho.


Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya:


«Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi, iya Simirina, iya Perigamo, iya Tiyatira, iya Saridi, iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.»


Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka


ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu.


Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, — uwo ni Nyagasani Imana ubivuga — Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.


Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana.


Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati


Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.


Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo.


Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya, uti «Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana, aravuga ati


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan