Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 8:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Abarokotse muri ubwo bwoko bubi, aho nabatatanyirije hose bazahitamo gupfa aho gukomeza kubaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Abarokotse muri ubwo bwoko bubi, aho nabatatanyirije hose bazahitamo gupfa aho gukomeza kubaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 8:3
22 Iomraidhean Croise  

We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.»


Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke.


ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.»


nzabareka mumbone — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzabahumuriza, mbakoranye mbakuye mu mahanga n’ahantu hose nabatatanyirije — uwo ni Uhoraho ubivuze — mbagarure aho nabakuye nkabajyana bunyago.


kandi yaratwandikiye turi i Babiloni avuga ngo: Uburetwa buzashira kera! Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani, maze murye imbuto zabwo.’ . . . »


Nuko Abayuda bose baturutse aho bari baratatanyirijwe hose, bageze mu gihugu cya Yuda kwa Gedaliyahu i Misipa, basarura imizabibu myinshi n’imbuto nyinshi.


«Uhoraho Umugaba w’ingabo Imana ya Israheli avuze atya: Muzi neza amakuba naterereje Yeruzalemu n’imigi yose ya Yuda; na n’ubu ni mu matongo nta muntu uhatuye.


Nuko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigurumana nk’umuriro, biyogoza imigi ya Yuda n’amayira ya Yeruzalemu; none ubu habaye mu matongo, ahantu hatagerwa.


Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nibahumbahumbe abasigaye muri Israheli nk’uko bahumba imizabibu! Ikiganza cyawe cyongere gufata ku mashami, nk’umusaruzi w’imizabibu! (Yeremiya:)


Mwebwe ubwo muzaba mwarakwiriye imishwaro mu mahanga yose, kandi na ho nzahabakurikiza inkota. Igihugu cyanyu kizazima, imigi yanyu isigare ari amatongo.


Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri.


None rero, Uhoraho, nkiza ubuzima bwanjye, kuko gupfa bindutiye kubaho.»


Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.


Ibyo byose nibimara kukubaho, ni ukuvuga umugisha cyangwa umuvumo nagushyize imbere, uzabizirikana mu mutima wawe aho uzaba uri mu mahanga yose Uhoraho Imana yawe azaguciramo.


N’aho waba waraciriwe ku mpera y’isi, Uhoraho Imana yanyu azahagukoranyiriza, aze kugukurayo.


bakabwira imisozi n’ibitare, bati «Nimutwubarare hejuru, muduhishe uruhanga rw’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, na kure y’uburakari bwa Ntama.»


Muri iyo minsi rero, abantu bazashakashaka urupfu ariko barubure; bazifuza gupfa, ariko urupfu rubahunge.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan