Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 8:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Ayo magufwa azajugunywa ku gasozi yaname ku zuba n'ukwezi n'inyenyeri bakundaga, bakabikorera, bakabiyoboka, bakabigisha inama kandi bakabisenga. Ntazahambwa ahubwo azahinduka nk'ibishingwe biri ku gasozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Ayo magufwa azajugunywa ku gasozi yaname ku zuba n'ukwezi n'inyenyeri bakundaga, bakabikorera, bakabiyoboka, bakabigisha inama kandi bakabisenga. Ntazahambwa ahubwo azahinduka nk'ibishingwe biri ku gasozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 8:2
32 Iomraidhean Croise  

Bareka amategeko yose y’Uhoraho Imana yabo, biremera amashusho abiri y’inyana, bashinga n’ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo, baramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere kandi biyegurira Behali.


Yongeye kubaka amasengero y’ahirengeye yari yarashenywe na se Hezekiya, yubakisha intambiro za Behali kandi ashingisha ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo nk’uko Akabu, umwami wa Israheli, yari yarabigenje kera. Aramya izuba, ukwezi n’inyenyeri byo mu kirere, arabikorera.


Ibinyarumuri byo mu kirere abyubakira intambiro mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho.


Yoziya yirukana ingirwa‐baherezabitambo bari bashyizweho n’abami ba Yuda, kugira ngo batwikire imibavu mu masengero y’ahirengeye yo mu migi ya Yuda n’ayo mu karere ka Yeruzalemu. Avanaho abantu batwikiraga imibavu Behali, n’izuba, n’ukwezi n’inyenyeri, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere.


Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibarushye basenga Imana!


Uzabagire nk’ab’i Madiyani na Sizera, nka Yabini ku mugezi wa Kishoni;


bashiriye ku iriba rya Harodi, bahinduka ifumbire y’ubutaka.


Nk’umuntu wabyara abana ijana, akaramba akabaho imyaka myinshi, umutima we ntunezerwe muri icyo gihe cyose, yaba apfuye akabura gihamba, ibyo byose byaba byaramumariye iki ? Ndemeza ko umwana upfuye akivuka aba amurusha ibyishimo.


Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.»


uzabasubize uti ’Impamvu ni uko abasokuruza banyu bantaye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo babikorere kandi babipfukamire. Jyewe barantaye, n’Itegeko ryanjye ntibarikomeza.


Bazamarwa n’inzara, ntibazaririrwa cyangwa ngo bahambwe; bazahinduka ifumbire y’ubutaka. Bazarimburwa n’inkota n’inzara; intumbi zabo zizaribwa n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.


Muri iki gihugu, abakuru n’abato bazapfa; ntibazahambwa cyangwa ngo baririrwe, nta n’uzabiraburira ngo yirasage cyangwa yiyogosheshe.


Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’»


Azahambwa nk’uko bazika indogobe! Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu!


Kuri uwo munsi, abo Uhoraho azaba yishe ntibazaririrwa; ntibazakoranywa kugira ngo bahambwe, ahubwo bazaba ifumbire y’ubutaka.


Ikibaya cyose cy’intumbi n’ivu ry’ibinure, n’imirima yose yerekeye ku kibaya cya Sedironi, kugeza ku iguni ry’irembo ry’Amafarasi ahagana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho; ntihazongera gusenywa bibaho.


Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro.


«Urupfu rwuriye ku madirishya yacu, rugacengera mu mazu yacu meza, ruje gutsemba abana mu mayira n’abasore ku bibuga.


Intumbi zandagaye nk’ifumbire mu mirima, cyangwa nk’imiba inyuma y’umusaruzi, kandi nta muntu uhari ngo azandurure!»


Uhoraho avuze atya: Umuhanga ntaziratane ubuhanga bwe! Umunyembaraga ntaziratane ingufu ze! Umukungu ntaziratane ubukire bwe!


nkunage mu butayu n’amafi y’inzuzi zawe zose, uzagwe ku gasi ubutagira ukuraruza cyangwa uguhamba. Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere,


kuko uzagwa ku gasi nk’uko jyewe, Nyagasani Uhoraho, mbivuze.


intumbi z’Abayisraheli nzishyire imbere y’ibigirwamana byabo, kandi nyanyagize amagufa yabo impande zose z’intambiro zanyu.


Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba bareba aho rirasira.


Nzagusha abantu mu makuba, barindagire nk’impumyi, kuko bacumuye kuri Uhoraho; amaraso yabo azanyanyagizwa nk’umukungugu, intumbi zabo zijugunywe nk’imyanda.


Nzatsemba aburira hejuru y’amazu kugira ngo bapfukamire ingabo zo mu ijuru, kimwe n’abapfukamira Uhoraho, bakirahira imana yabo Milikomu.


Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Abahanuzi ngo ’Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo, muryango wa Israheli, mu myaka mirongo ine yose mwamaze mu butayu?


maze akajya kuyoboka izindi mana, akazipfukama imbere, agasenga izuba, ukwezi cyangwa ikindi kintu cyose mu biri ku ijuru, kandi narabibujije,


Uramenye ntuzararame ureba ku ijuru, ngo witegereze izuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, n’ibindi byose bitatse ijuru, maze ngo utwarwe, ubipfukamire ubiramya. Koko rero, ibyo ni ibintu Uhoraho Imana yawe yahaye abantu bose bari mu nsi y’ijuru;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan