Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 7:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye, muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ntimukiringire amagambo y'ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka nguru.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Ntimukiringire ibinyoma ngo muvuge muti: ‘Iyi ni Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho!’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Ntimukiringire ibinyoma ngo muvuge muti: ‘Iyi ni Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho!’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 7:4
16 Iomraidhean Croise  

nanjye nzavana Israheli mu gihugu nayihaye; iyi nzu neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, kandi Abayisraheli bazabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.


Koko biyita «Ab’Umurwa Mutagatifu!» bakishingikiriza Imana ya Israheli, izina ryayo rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Nta n’umwe uregana ibiri byo, cyangwa ngo ahamye ukuri; bishingikiriza ubusa, bakavuga amahomvu, basama ubugiranabi, bakabyara amakuba.


Uhoraho avuze atya: Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. Mwanyubakira rero inzu nyabaki? Aho naruhukira, ni hehe?


Umuhanuzi Yeremiya ni ko kubwira Hananiya, ati «Hananiya, tega amatwi: Uhoraho ntiyakohereje; ni wowe utuma uyu muryango wiringira ibinyoma.


Icyaha cyabo, ni uko bakoze ishyano muri Israheli: basambanije abagore ba bagenzi babo, biha guhanura ibinyoma mu izina ryanjye kandi ntarabibatumye. Jye ndabizi, mbibereye n’umuhamya. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»


«Oherereza abantu bose bajyanywe bunyago ubu butumwa Uhoraho avuze kuri Shemayahu w’i Nahalamu, ati ’Kubera ko uwo mugabo yihaye kubahanurira kandi ntaramwohereje, akiha kubabeshyeshya ibinyoma,


Barazinzika ishyano ry’umuryango wanjye, bavuga ngo «Ni amahoro, byose bimeze neza!» Nyamara ariko nta mahoro ariho.


iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye mwari mufitiye icyizere, n’aha hantu nabahaye mwebwe n’abasokuruza banyu, nzahagenzereza uko nagenjereje Silo.


Muransuzuguza imbere y’umuryango wanjye, kubera amashyi y’ingano za bushoki n’utumanyu tw’umugati muhabwa; mwicisha abantu batagombaga gupfa, mukareka abatagomba kubaho; byongeye kandi mukabeshya umuryango wanjye wumva ibinyoma byanyu.


Abatware bayo baraca imanza ari uko babonye ruswa, abaherezabitambo bayo barigishiriza kuronka inyungu, abahanuzi bayo barahanura ari uko bahawe feza. Kandi bagatinyuka kwishingikiriza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho ari muri twe, icyago ntikizatugwirira!»


Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu.


Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndetse mbiberurire, aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan