Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 7:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n'ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimutunganye imigenzereze n'imikorere yanyu, bityo nzabareka muture muri iki gihugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimutunganye imigenzereze n'imikorere yanyu, bityo nzabareka muture muri iki gihugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 7:3
18 Iomraidhean Croise  

Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.»


None rero, nimuhe ikuzo Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, kandi murangize ugushaka kwe: nimuce ukubiri n’abo banyamahanga batuye iki gihugu kandi mutandukane n’abagore mwabashatsemo!»


Uhisha ibyaha bye, ntakizamuhira, ariko ubyanga akabyicuza, azababarirwa.


Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.


ni bwo abami bicaye ku ntebe ya Dawudi bazinjirira mu marembo y’uyu mugi bashagawe n’abatware babo. Abo bami bazinjira bari mu magari y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’abatware babo, n’abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, maze uyu mugi uzahore utuwe ubuziraherezo.


Noneho rero, ubwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndiho ndabategurira amakuba, kandi hari n’undi mugambi mbafitiye. Nimwihane rero imyifatire yanyu mibi, maze muvugurure imyifatire n’imigenzereze yanyu!


ariko, icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza.


Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza.


Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngira nti ’Buri wese nareke imyifatire ye mibi, muvugurure imikorere yanyu, maze mwoye kwiruka inyuma y’izindi mana ngo muzikorere, bityo muzaramba ku butaka nabahaye, mwebwe n’abasokuruza banyu!’ Ariko, ntimwanteze amatwi, ntimwanyumvise.


Bene Yonadabu bubahirije amabwiriza basigiwe n’umukurambere wabo, ariko uyu muryango wo, wanze kunyumvira.


Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi.


Uhoraho avuze atya: Nimuhagarare ku mihanda mutekereze, mubaririze inzira abasokuruza banyuzemo. Inzira y’amahirwe ni iyihe? None rero, nimuyikurikire, bityo muzabona aho muruhukira. Ariko baravuga bati «Ntituzayikurikira!»


Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan