Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yeremiya 7:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Hagarara mu irembo ry'inzu y'Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka ab'i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Hagarara ku irembo ry'Ingoro, maze utangaze ubu butumwa: nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe Bayuda mwinjiye muri aya marembo muje gusenga Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Hagarara ku irembo ry'Ingoro, maze utangaze ubu butumwa: nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe Bayuda mwinjiye muri aya marembo muje gusenga Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yeremiya 7:2
38 Iomraidhean Croise  

Mikayehu aravuga ati «Noneho, umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro ku ntebe ye, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso.


None urugendo rwacu rutugejeje ku marembo yawe, Yeruzalemu!


Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma, mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora !


Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli!


Uhoraho arambwira ati «Genda utangaze aya magambo yose mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu: Nimutege amatwi amagambo y’iri sezerano, kandi muyakurikize.


Yeremiya yavuye i Tofeti aho Uhoraho yari yamwohereje guhanura, ahagarara mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abwira umuryango wose, ati


«Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo.


Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe abo mu nzu ya Yakobo, namwe abo mu miryango yose ya Israheli.


«Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize.


Umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abaherezabitambo n’imbaga yose yari ihagaze mu Ngoro y’Uhoraho,


Nyamara ariko, Sedekiya, mwami wa Yuda, umva ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho avuze ko utazazira inkota.


Nuko Baruki asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya. Bari mu ngoro, mu cyumba cya Gemariyahu mwene Shafani umunyacyubahiro, mu nkike ya ruguru, ahagana mu mwinjiro w’Umuryango Mushya w’Ingoro y’Uhoraho. Rubanda rwose rwashoboraga kumva.


Genda wowe ubwawe, amagambo y’Uhoraho ari muri icyo gitabo nakwandikishije; uyasomere imbaga mu Ngoro ku munsi wo gusiba kurya, uyasomere kandi n’abantu bose bo mu gihugu cya Yuda baturutse mu migi yabo.


Nuko Yeremiya abwira imbaga yose n’abagore bose, ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe Bayuda muri mu gihugu cya Misiri.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya:


Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa.


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ’Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki!’


Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.


Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli! Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,


Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo, namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli; mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera, mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;


Ufite amatwi, niyumve!»


Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.


«Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!»


Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan